
Ubushakashatsi bwakoze n'impuguke zo muri kaminuza ya Syracuse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zavumbuye ko urukundo rudaturuka ku mutima nk’uko bisanzwe bivugwa ahubwo ko ruva mu bice bimwe byo mu bwonko.
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga ryari riyobowe na Stephanie Ortigue bwagaragaje ko iyo umuntu akunze hari ibice bigera kuri 12 byo mu bwonko biba birimo gukora. Ibi bice ngo bisohora imisemburo ituma umuntu yishimira cyane uwo akunda. Iyi misemburo ngo ihita igira ingaruka ku myitwarire y’umuntu nk’uko abakoze ubu bushakashatsi bakomeza babivuga.
Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko umuntu ashobora gukunda mu gihe gito cyane kingana na kimwe cya gatanu cy’isegonda gusa.
Abajijwe niba urukundo ruva mu mutwe cyangwa mu bwonko, umushakashatsi Ortigue yasubije ati:
“Icyo ni ikibazo gikomeye, ariko navuga ko [urukundo] ruva mu mutwe n’ubwo umutima nawo ubifitemo uruhare. Urukundo burya ni ikintu kigoye gusobanura kuko ari uruhererekane rw’ibintu biva mu bwonko bikagera mu mutima ndetse n’ibiva mu mutima bikagera mu bwonko”.
Akomeza agira ati: “Hari ibimenyetso bimwe, cyane amarangamutima, dukeka ko bikomoka mu mutima nyamara biba byavuye mu bwonko”.
Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ko iyo umuntu yatwawe n’urukundo ngo aba ameze nk’umuntu wanyoye ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.
Iri tsinda rivuga ko buri bwoko bw’urukundo rufite igice cy’ubwonko cyihariye ruvamo. Nk’urugero batanga, ngo urukundo umubyeyi akunda umwana ntiruva hamwe n’urukundo rw’umusore n’inkumi cyangwa urw’abakirisitu bakunda Imana.
Ikinyamakuru ‘Journal of sey-xual Medecine’ cyanditse iby’ubu bushakashatsi cyemeza ko ubu bushakashatsi bufite agaciro kanini cyane mu bijyanye n’ibyubuvuzi bw’ubwonko, indwara zo mu mutwe ndetse n’ihungabana. Ibi ngo bishobora kuzorohereza abaganga n’abahanga mu by’imibanire n’imitekerereze (Pshychologues) kuko bemeza ko ibibazo mu ngo byinshi byaba biterwa n’ihungabana rikomoka ku rukundo.
Ku bw’iki kinyamakuru, ngo bifashishije ubu bushakashatsi abavuzi bazajya babanza kureba igice cy’ubwonko cyateye urukundo kugira ngo bavure neza abarwayi bafite ibibazo batewe narwo.
“Niba umuntu yabashije kumenya impamvu umuntu akunda n’ikimutera kubabara, bizoroha kumuha umuti”, ibi ni ibivugwa na Stephanie Ortigue.