Bang Media

Uburyo bwo Gusaba Umukunzi Imbabazi Wamukoshereje

Gukosa si ikintu kidasanzwe, si n’ibintu bitangaje yewe kuko burya nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda nta zibana zidakomanya amahembe. Umuhanga Yahya Messi mu gitabo yise ‘Leurs top secrets’ yemeza ko bidashoboka ko umuntu abona uwamubera umuziranenge (parfait) kuko bigoranye cyane kubona umuntu wakubera ‘parfait’ muri ‘imperfection’ [ukutaba umuzirange] nawe ubwawe uba wisanganiwe. Ibi bisobanuye ko mu buzima bwacu bwa buri munsi tugwa mu byaha cyangwa mu makosa kenshi.

Hari amakosa mu rukundo asa n’akomeye cyane ku buryo iyo wacitswe ukayagwamo rwose , rimwe na rimwe ushobora no kubura aho uhera umusaba imbabazi. Ariko se, umuti ni ugatererayo ukamwihorera pe, ntugire icyo wirirwa ubikoraho?

Ushobora kuba wumva ibyo wakoze bikomeye ku buryo bidashoboka ko mwanasubirana, ariko se nibura mwanatandukanye neza mukubaha uburyo mwabanye, ibihe byiza mwagiranye, yewe mutibagiwe n’ibigeragezo mwaciyemo? Nibura se ntimwakwishimira kujya munahura na nyuma y’aho mukanasuhuzanya?!

Dore uburyo bwiza wakwitwaramo mu gihe wakoshereje umukunzi wawe ukaba wifuza kumusaba imbabazi.

- Banza umuhe umwanya wo kubitekerezaho no gusubiza ubwenge ku gihe, kuko kenshi bitewe n’uburemere bw’ikosa wakoreye umukunzi wawe, hari n’igihe atifuza ko mubiganiraho. Urugero: niba umukunzi wawe akwiciye gahunda mwari mufitanye ushobora kubabara, ariko se wageza aho wababara umusanganye n’undi muntu baryamanye badahuje igitsina batanagira yewe n’icyo bapfana? Amakosa aratandandukanye, ni nayo mpamvu n’uburyo ubyitwaramo iyo wakoshereje umukunzi wawe bigomba gutandukana!

- Mwereke rwose ko ubabajwe cyane n’ibyabaye, gusa wirinde kuburana no kwisobanura cyane igihe murimo kubivugaho: Abantu benshi bagwa mu makosa, birasanzwe kandi bibaho pe; Ariko burya iyo uburanye cyane cyangwa ukamwereka ko ari ibintu bisanzwe niko birushaho kumubabaza.

- Niba ubona atarashaka kugutega amatwi no kuguha umwanya ngo umusobanurire, byaba byiza ushatse umuntu uzi asanzwe yisanzuraho kandi agirira icyizere; (ashobora kuba ari umuvandimwe cyangwa inshuti ye magara) umubwire uko byakugendekeye, umusabe ko yamuganiriza, akamugusabira ko yaguha umwanya. Ibi ni ukugira ngo utazamwegera akibabaye agahutiraho akaba yahita anafata imyanzuro atabanje gutekerezaho neza.

- Si byiza ko ukomeza guhatiriza, ushaka kumuvugisha mu gihe atarabikwemerera, bitware gahoro.

- Niba akubabariye, mwemerere kandi ubikuye ku mutima ko iryo kosa utazongera na rimwe kurigwamo; ikindi kandi koko nawe umwereke ko wahindutse kandi ko ukimukunda ndetse kurushaho!

- Rimwe na rimwe rero hari igihe bishoboka ko byanga burundu. Niba ubona byanze burundu akaba akubwira ko adashobora kukubabarira, ntuzakore na rimwe ikosa ryo guhita umureka burundu, ngo uhite umwereka ko ukomeje ubuzima, musabe ko yakubera nibura inshuti isanzwe, umuhamagare, umutumire nta kindi ugamije, umenye amakuru ye, n’aba yageze ku kintu kiza ubyishimire, niba kandi yagize ibyago umutabare, umube hafi, nawe bizatinda abone ko koko umukunda uruzira agahararo nta kabuza azakugarukira.

No comments:

Post a Comment