Bang Media

Reba Video

Baza Shangazi

Uburyo 5 Wakoresha Kugira ngo Umugabo Wawe Arusheho Kugukunda

1. Ereka umugabo wawe ko umukunda aho kubimubwira

Burya mu rukundo ibikorwa nibyo by’igenzi kurusha amagambo. Ntuzakore ibyo ukeka ko abagore benshi bakorera abagabo babo cyangwa se ibyo bakubwira ngo ukorere uwawe ahubwo gerageza ukore utuntu tw’umwihariko, umwereke ko umukunda bidaciye mu bandi. Niba ushaka ko umugabo wawe azajya aguha impano gerageza nawe umuhe impano hanyuma nawe uzajya uzibona, nyinshi kandi buri munsi. ikindi kandi ugomba kujya wita ku mugabo wawe igihe cyose, ni ukuvuga mwaba mwirirwanye mu urugo cyangwa igihe avuye ku kazi; niba akora ugomba ku mwitaho. Menya ko ari ikosa kuguma kuri telefone uvugana n’incuti zawe kandi umugabo wawe ahari. Niba ushaka ko umugabo wawe agufata mu buryo budasanzwe tangira nawe umufate neza mu buryo bwose ushoboye.

2. Gerageza umwereke ibikorwa by’urukundo buri kanya

Niba muri umugabo n’umugore mwubatse, umugore akaba amaze kumenyera ko buri gihe umugabo ariwe uzana ingingo yo gutera urubariro bikwiye guhinduka. Mugore nawe rimwe na rimwe jya ugerageza ube ari wowe utuma mutera akabariro bizatuma umugabo wawe yumva ko nawe umukunda. Ibi kandi bizanatuma yikuramo ikintu cyo kumva ko igihe azanye igitekerezo kimeze gutya uzamuhakanira. kuko ngo usanga abagabo benshi bumva ko bari busubizwe inyuma igihe bazanye igitekerezo cyo gutera urubariro. bi ntibivuzeko iki ari cyo kintu cyonyine cyatuma umugabo wawe abona ko umukunda ariko nanone hari ikintu bizahindura ku kuntu yagufataga, bizatuma kandi agukunda mu buryo wifuzaga.

3. Hagarika intonganya hagati yawe n’umugabo wawe ahubwo utangire gukoresha amagambo meza y’urukundo igihe muganira

Ubundi ngo muri rusange abagabo benshi ntibakunda gusubiza neza abagore babo bigatuma n’abagore bavuga nabi. Nyamara icyiza si uko umuntu ukubwiye nabi nawe umwuka indi, ahubwo mugore jya ugerageza wicishe bugufi utege amatwi umugabo wawe ubundi umubwirane ikinyapfura ko uburyo agusubisazamo utabikunda kandi umubwire ko n’iyo aguciye intege bikubabaza cyane . Aha bizatuma umugabo atangira kugabanya gukoresha amagambo akarishye mu mvugo ye kuko azaba abonye ko utabimenyereye.

4. Mwereke ko umutima wawe n’ibyuyumvo byawe bimufitiye icyizere

Igihe muri kuganira ujye ukoresha amagambo amwereka ko umwizera kandi ko umutima wawe udashidikanya ko umugabo wawe ari umumwizerwa. Ntugakunde kumubaza ibijyanye n’umubano wanyu cyangwa se ngo wibaze icyo yakora mu mibanire yanyu, bityo bizatuma umugabo abona ko unyurwa n’ibyo agukorera noneho arusheho kugenda agukunda.

5. Gerageza kwiyoroshya ujye unanyuzamo museke bizatuma amenya ko burya nawe ukunda ibintu bikunezeza

Abagore benshi bakunda guhora bafunze amasura bashaka ko bahora baganira ibiganiro biremereye ndetse binasaba gutekerezaho cyane kandi burya abagabo bakunda kuruhuka mu mutwe biganirira ibintu bitabasaba gukoresha ingufu z’ubwonko. Nubigenza gutya bizatuma akanya yagaha abandi wenda ari nko mu kabari kugira ngo aruhuke mu mutwe aganira n’abandi bisekera. Ariko niba unyuzamo ukamusetsa, mukaganira ku bintu bisanzwe bituma munezerwa bizatuma aguha akanya kandi ajye ahora agukumbuye. Ugomba rero kwiga uburyo wajya ukina n’umugabo wawe mukishima kandi mugaseka.

2 comments:

  1. Kuki abagore ari bo bagomba guhora bashaka gushimisha abagabo?Abagabo ntibakibuka inshingano zabo,nta mugabo ukibuka kugurira umugore we akenda keza,nta kumusohokana,nta ka parufe gahumura neza,n'ibindi......hejuru y'ibyo no mu buriri bikaba nta kigenda.Bagambiki wampa nama ki ko maze imyaka 20 nubatse nkaba numva kunyaza muvuga ntabyo nigeze menya kandi nkaba mfite mugenzi wanjye tuganira agahora antera agahinda ngo "birutwa n'uko najya mvuga ko ntigeze ndongorwa aho kutanyazwa na rimwe".Nsigaye nshaka kuba nagerageza hanze ngo numve ariko ngatinya ko nagenda ngiye kandi nikundira umugabo wanjye.Erega nta wundi nigeze kuva nabaho shenge!!!!

    ReplyDelete

 

Kunyaza

Miss World

Hot Girls