- Mubwire ko ari mwiza: Numubwira ko ari mwiza bizatuma abona ko ugira igihe cyo kumwitegereza, n’uko bimutere akanyamuneza amwenyure
- Mufate ukuboko: Niba uri kugendana n’umukobwa cyangwa se mwicaranye, ujye ugerageza umufate akaboko kuko bizatuma yumva ko muri kumwe yemwe azumva ko ntacyabatanya bityo bimugarurire ibyishimo.
- Musome mu ruhanga
- Jya umubwira ko umukunda buri munsi
- Niba afite agahinda, gerageza umubwire ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi ko ibya mubabaje bitagomba kumuheza mu bwigunge.
- Jya umushimira niba agukoreye agakorwa gato, kuko icyo kintu gito kiba gisobanura ibintu byinshi.
- Muririmbire akaririmbo n’iyo waba nta jwi ryiza ufite
- Mwandikire utubaruwa
- Mukore mu musatsi
- Muterure mukine ibyo gukirana
- Musohokane mwicare ahantu mu busitani muganire
- Muganirize umubwire inkuru n’inzenya zisekeje
- Rimwe na rimwe ujye umureka asinziririre mu gituza cyawe.
No comments:
Post a Comment