Bang Media

Ibimenyetso Byerekana ko Umusore Mwakundanaga Atakigukunda

Ushobora kuba uri mu rukundo ukabona hari bintu bigenda bihinduka gahoro gahoro ariko ntumenye ubusobanuro bwabyo. Bimwe muri byo hari igihe biba bishaka kukwereka ko utakiri kumwe n’uwo wibwiraga ko muri kumwe.

Dore rero bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umusore mwakundanaga atakikwiyumvamo:

1. Azatangira ahagarike kukwita amazina yari asanzwe akwita

Niba yari asanzwe akwita sweetie, honey, Darling, baby, n’utundi azatangira aguhamagare mu mazina yawe, wowe numuhamagara kwa kundi mubiziranyeho ase nk’utabyumvise cyangwa se akwihorere.

2. Uzabona atangiye kwinuba ibyo umukorera

Ibi bivuze ko numukorera utuntu tw’urukundo nk’utwo wari usanzwe umukorera azjya agufata nk’umusazi . Niba mwicaranye ugatangira kumukoraho nk’uko wari usanzwe ubikora azakwiyama kuko azajya yumva urimo kumubangamira. Nubona rero icyo ukoze cyose kirimo guhinduka ikosa mu ijisho rye uzatangire kugira amakenga.

3. Azatangira kukubwira ibintu biguca intege

4. Uzatangira kumubonana n’abandi bakobwa kandi nawe uhari

5. Uzashiduka atakikubwira amakuru ye

6. Azatangira kujya yibeshya ku izina ryawe.

Hari igihe uzumva aguhamagaye izina ry’undi mukobwa!

7. Azatangira kwica gahunda

Muzaba mwahanye gahunda ubone arecyererewe bikabije nanakugeraho abe adashaka kugusobanurira icyamutindije.

8. Kwirakaza biriyongera

Mukobwa rero nubona umusore muri kumwe atangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso byavunzwe haruguru uzatangire urebe neza, ushishoze urebe birashoboka ko uwo musore atakigukunda cyangwa se urukundo rwatangiye kugabanuka

No comments:

Post a Comment