MBESE WICUZA KUBA WARASHATSE
Ibibazo by'abashakanye ni byinshi. Hari abavuga ngo "inshakira muruho ntibaza amoko". Hari igihe umuntu apima nabi agashakana n'umuntu badafite byinshi bahuriyeho. Ikibatsi cy'urukundo kigatuma bihutira kurushinga, nyuma y'iminsi mike gusa, ibibatandukanya bikaba byinshi kuruta ibibahuza. Bagatangira gushakira amahoro n'umutuzo hanze y'urugo. Umva uko uno mugore yicuza kuba yarashatse umugabo "Ndumva nifuza bya bihe ntari 'nyina wa' cyangwa 'muka naka' muri iyo minsi naritwaraga nkigarura. Ubu ngubu hari igihe nsohokana n'inshuti zanjye ariko umugabo ntabyemere. Umunsi umwe narasohotse ntinda gutaha, ngeze mu rugo nsanga yafunze umuryango n'ingufuri. Nahise niga isomo, nsohoka gusa iyo ari mu rugendo, kandi sinshobora kubimubwira."
No comments:
Post a Comment