par Bangambiki
Burya rero imico iratandukanye. Mu muco umwe hashobora kubonekamo amashami atandukanye y'uwo muco. Mu kirokore bafite uburyo barambagizanamo. Birabujijwe kwirirwa umukobwa n'umuhungu bakurarana mu nzira cyangwa baruma ku rubuto igihe kitaragera. Iyo umusore ashimye umukobwa "asenga Imana" akayibaza niba umukobwa yashimye n'Imana yamumushimiye yarangiza akajya gusura uwo mukobwa ati "ndifuza ko tubana" umukobwa na we ati "ni byiza ariko se wasenze Imana, nanjye reka mbanze nsenge Imana nzagusubiza."
Birumvikana hari abasenga Imana koko hari n'ababigira urwitwazo ngo babenge cyangwa bitume bakundwa. Kimwe ngo mu bimenyetso abasenga bakunze kubona iyo Imana yabemereye umukunzi ni ukurota ari umugore we.
INKURU BISA
Guhitamo Umugeni
Urukundo
Urugo Ruhire
Uburyo bwo Kureshya Umusore Cyangwa Umukobwa
No comments:
Post a Comment