Bang Media

Reba Video

Baza Shangazi

IBITEKEREZO BY'URUKUNDO

IBITEKEREZO BY'URUKUNDO

Urukundo niruguhamagara uzitabe
Nubwo inzira zarwo ari amazamuka kandi zigoye
Amababa yarwo nakuzenguruka ntuzange
Nubwo amacumu ahishe muri ayo mababa azakujomba
Nirukubwira akajambo keza uzakemere
Nubwo ijwi ryarwo ryagusenyera inzozi nziza nka serwakira
Kuko nubwo urukundo ruzakwambika ikamba ku mutwe
Ni nako ruzakubamba ku musaraba
Nubwo rukureka ugasugira ugasagamba
Iyo rugutemaho amashami rudashaka birababaza-Kahlil Gibran, traduit de l'anglais par Bangambiki

Urukundo ni cyo kintu ushobora kuvuniraho abantu benshi ntigishire mu biganza byawe!-Anne Morrow Lindbergh, traduit de l'anglais par Bangambiki

Umutima ukunda uhorana itoto-Uknown, traduit de l'anglais par Bangambiki

Sinigeze menya uko basenga mbere y'uko mvumbura uko bakunda-Henry Ward Beecher, traduit de l'anglais par Bangambiki

Nta mirimo y'igitangaza twashobora gukora kuri ino si, uretse gukora uturimo duto n'urukundo rwinshi-Mother Teresa, traduit de l'anglais par Bangambiki

Hari ibibazo bine by'ingenzi mu buzima njya nibaza:
-Ni ikihe kintu cyera/gitagatifu kurusha ibindi?
-Mbese roho ikoze mu ki?
-Ni iyihe mpamvu yatuma nkomeza kuba ndiho?
Ni iyihe mpamvu yatuma mpara amagara yanjye?
Igisubizo kuri ibyo bibazo byose nasanze ari kimwe:URUKUNDO-Johnny Depp, traduit de l'anglais par Bangambiki

Kimwe mu bintu bigoye mu buzima ni ukugira amagambo mu mutima wawe udashobora kwatuza akanwa!-James Earl Jones, traduit de l'anglais par Bangambiki

Umunsi imbaraga z'urukundo zaruse urukundo rw'imbaraga, isi izagira amahoro-Jimi Hendrix traduit par Bangambiki

Bimaze iki kubaho niba wumva utariho,-Uknown traduit de l'anglais par Bangambiki

Urwango ntirurangizwa n'urundi. Urwango rurangizwa n'urukundo. Iri ni itegeko rya kamere-Guatama Buddha, traduit de l'anglais par Bangambiki

Urukundo ni ubwiza bwa roho-Saint Augustine of Hippo traduit de l'anglais par Bangambiki

Ntabwo dukunda umuntu kuko twasanze ari intungane, ahubwo twiga kubona mu ishusho nziza umuntu utari intungane-Sam Keen, traduit de l'anglais par Bangambiki

Abagabo baba abakunze beza iyo barimo guhemukira abagore babo-Marilyn Monroe, traduit de l'anglais par Bangambiki

Urukundo ngukunda ni rurerure cyane ntaho ruhuriye n'amacentimetro make nkwinjiramo-Uknown, traduit de l'anglais par Bangambiki

No comments:

Post a Comment

 

Kunyaza

Miss World

Hot Girls