Bang Media

Reba Video

Baza Shangazi

GUSHAKA ABAGORE BENSHI

GUSHAKA ABAGORE BENSHI
par Bangambiki

Kera mu muco nyarwanda byari byemewe gushaka abagore benshi. Umwami ubwe n'abatware bagiraga abagore benshi. Gutunga abagore byari icyubahiro kandi byagwizaga umuryango vuba mu gihe byari bikenewe kuko abana benshi n'imiryango byari ubwishingizi iyo iminsi yabaga mibi. Ariko gushaka abagore benshi ntibyemerwaga n'umuco nyarwanda gusa, ahubwo n'indi mico n'amadini birabishyigikiye twavuga nka Islam, Bibiliya, Mormons n'abandi.

Ariko gutunga abagore benshi ntibyoroshye kandi byagiye bigaragara ko hashobora kuvukamo ibibazo kuko amabanga y'umugabo n'umugore arushaho kubahwa no kugira agaciro iyo akorerwa hagati y'umugore umwe n'umugabo umwe gusa. Ikindi gushakana ni ikibazo cy'Urukundo. Iyo rero utangiye kugabanya urukundo mu bagore no mu bagabo benshi abo ukunda bakeka ko utabakunda urukundo rwuzuye kuko hari abandi uba wabanje kuvuniraho!

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko gutunga abagore benshi byinjiye cyane mu muco nyarwanda bibonekera mu buvanganzo nyarwanda nk'imigani y'imigenurano n'ibindi. Urugero baravuga ngo "Impfizi ntiyimirwa" cyangwa ngo "umugore umwe ni nka nyoko"

Kimwe mu bigaragaza ko gushaka abagore benshi bidatandukana n'ibibazo n'amatiku uzabisanga mu mvugo n'ibiganiro abantu bajya bagirana.Hari inkuru zivuga ukuntu umugabo ufite abagore benshi agerageza kubeshya abagore be bose abumvisha ko abakunda ku buryo bungana. Ngo iyo umugabo yaguze inyama afata nyirankundwakaza akamuha inyama nyinshi agira ati "nari naguze inyama nke ariko nakoze uko nshoboye ngo nguhe umugabane munini" ubwo agahaguruka no mu rundi rugo ati"nari naguze inyama nke ariko nakoze uko nshoboye ngo nguhe umugabane munini kuko ngukunda." Nk'umuntu byanze bikunze iyo umuntu afite abagore benshi agira abo ukunda cyane n'abo akunda gahoro ibyo rero bigatuma imibanire ye n'abagore ihoramo induru.

Zimwe mu ngaruka mbi zo gushaka abagore benshi ni
-ukutizerwa n'uwo ari we wese muri abo bagore
-abagore babaho bahanganye
-hari igihe bica umugabo
-amahane n'urwango mu bana bakomoka ku bagore batandukanye

BLOG BIFITANYE ISANO



Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II


umuco nyarwanda,umugabo,umugore,amahane,urwango,gushaka abagore benshi

No comments:

Post a Comment

 

Kunyaza

Miss World

Hot Girls