Imico n'Imyitwarire
1.Menya gufata umugore nk'umugore: Birumvikana muri iki gihe abgore n'abagabo bafite uburenganzira bungana, ariko ntibibuza ko wafata umugore nk'uko mu muco mwiza w'abarezwe umugabo afata umugore. Mutwaze utuntu,kumuherekeza ukamugeza mu rugo n'ibindi.
2.Ubaha Abagore: Ntugatuke abagore cyangwa ngo ubasebye akumva- cyangwa atkumva(ni bibi). Navuga jya wumva, uvuge ari uko arangije kuvuga. Bizatuma akubonamo umusore warezwe.
3. Jya Umureba:Navuga jya umureba, biratangaje kubona umukobwa ashobora kuvuga mu gihe wirangariye wikebukiye ikindi cyana kinyuzeho! Ariko na none ntukamuhange amaso, cyane niba ari bwo mugihura. Ashobora gutekereza ko uri umuhungu utarezwe udahwema kumukanurira.
4.Wikwigira umusinzi imbere ye: Umusore unywa ntasinde abishimirwa n'abandi basore, ariko ibyo ntibikora ku mukobwa urambagiza. Abakobwa banga umusore w'umusinzi.
5. Irinde Kumukorakora. Abakobwa bifuza ko umusore yabakoraho ari uko bamaze kumenyerana, niba mutaramenyerana irinde kumukoraho na ho ubundi yatekereza ko nta bucuti ushaka ahubwo wirebera igitsina.
No comments:
Post a Comment