
Abahungu benshi ntibakunda abakobwa banini
Abahungu bakunda abakobwa bafite imisatsi miremire
Niba ubajije umuhungu ikibazo udashakira igisubizo menya ko azaguha igisubizo utifuzaga kumva
Hari igihe umuhungu aba atagutekerezaho- ugomba kubana na byo
Ntukabaze umuhungu ibyo arimo gutekereza ashobora ashobora kubifata nabi
Abahungu bakunda imikino ngororangingo, ntukayimubuze
Ntibamenya kugura ibintu mu iduka
Bashimishwa n'icyo wambaye cyose
Jya ugira imyenda n'inkweto byinshi
Abahungu ntibakunda umukobwa wiriza, batekereza ko ari ukwigiza nkana
Umuhungu atekereza ko iyo uvuze ko musaza wawe ari ikigoryi, inshuti y'umuhungu wahoranye akaba ari ikigoryi, na so ashobora kuba ari ikigoryi, n'uwo muhungu akaba ari ikigoryi
Bwira umuhungu icyo ushaka, kwipfusha ntibikora
Umuhungu ashobora kwibagirwa anniversaire yawe, yishyireho akamenyetso muri calendrier
Ntukamamubeshye ko agushimisha, igishimisha umuhungu ni ukumenya ko yabikoze nabi kugira ngo yikosore
Umuhungu ntiyifuza ko umukobwa yazamura iby'amakosa yakozwe mu mezi cyangwa imyaka ishize
Uwigize agatebo ayora ivu-Iheshe agaciro imbere y'umuhungu
Reka yirebere ku bandi bakobwa, none se yabwirwa n'iki ko uri Ikibasumba
Agahararo karashira haguma urukundo
Ntukamubwire ko abakobwa bambaye ubusa bo mu binyamakuru atari beza, kuko aba abareba nyine uba ubaza amenyo y'inkoko ureba umunwa!!
BLOG BIFITANYE ISANO
No comments:
Post a Comment