
Aya magambo ni ukuri ariko twayashyize mu kanwa k'umukobwa!
Uburyo bagukora mu musatsi
Uburyo bakureba ukumva wishwe n'iyo ndoro
Uburyo bakuzengurutsa amaboko
Uburyo baguhanagura amarira
Uburyo basazwa no kutarangiza ibibazo byawe
Uburyo bakurata mu nshuti zabo
Uburyo amaso yabo acana iyo uhingutse
Uburyo bazi kuvuga ikigushimisha
Uburyo bakwiyegereza iyo hari imbeho
Uburyo bakurebana umutuzo iyo wabasaranye umujinya wawe ugahita ushira
Uburyo bamwenyura iyo muri kumwe
Uburyo bakureka ugatsinda umukino murimo gukinana
Uburyo bavuga ngo "ndagukunda"
Uburyo bagufata mu maboko yabo nk'abafashe ikintu gishobora kumeneka
Uburyo bagusomamo
Uburyo batemera ko wababaje
Uburyo bihangana ntibarire iyo bafite ubwoba ko ushobora kuba utabakunda
Uburyo batekereza ko bakurinda nubwo waba utekereza ko ari wowe ubarinda
Uburyo bavuga ngo nari ngukumbuye
Uburyo tubakumbura iyo badahari
Uburyo bibuka ibihe ukunda na za anniversaires zawe nubwo waba ukeka ko bibagiwe
Uburyo basaba imbabazi iyo bibagiwe
Uburyo bagukomeza iyo wagize umunsi mubi
Uburyo bakwandikira utubarwa tw'urukundo
Uburyo bifuza kwibanira na we kuruta izindi nshuti zabo
Uburyo wifuza kubasoma nubwo baba buzuye icyuya
Abahungu turabakunda tukumva ari byose mu buzima bwacu. Iyo ubarebye mu mutima ukareba ukuntu bakunda abakobwa usanga ntawavuga ukuntu twagombye kubakunda umunwa ntiwabivuga ngo ubishobore umutima wonyine ni wo uzi ukuntu tubakunda.